Welcome To Izere Mubyeyi Website

Soma Box muri Izeremubyeyi

Kuri uyu wa gatanu tariki 28 Mutarama 2022, SOMA FOUNDATION RWANDA yahaye umuryango IZERE MUBYEYI impano ihebuje ya Soma Box!

Bwana Joseph SEMAFARA umuyobozi wa Soma Foundation Rwanda ashyikiriza Soma Box Madame MUKASHYAKA Agnes umuyobozi wa Izere Mubyeyi.

Soma Foundation Rwanda ni umuryango utera abana inkunga mu by’uburezi, ukorohereza abarimu mu kazi kabo kandi ugaharanira iterambere ry’umuryango mugari muri rusange. Ukorana mu buryo bwa bugufi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB.

Nyuma y’igihe gito ugiranye ubufatanye na Izere Mubyeyi, Soma Foundation Rwanda yemeye guha ikigo Izere Mubyeyi, cyashinzwe n’umuryango IZERE MUBYEYI impano ya SOMA BOX, hagamijwe gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’abatamufite kubona uburezi bwihariye n’ubudaheza.

Soma Box

Soma Box ni igikoresho cya elegitoroniki bakoze mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za COVID-19 mu myigire y’abana cyane cyane abo mu bice by’icyaro, aho usanga kubona murandasi n’ibindi bikenerwa mu kwiga hakoreshejwe iyakure bitoroshye na gato.

Soma Box ifasha abanyeshuri n’abarimu kubona amasomo n’imfashanyigisho byateganyijwe ku cyiciro cy’incuke, icy’amashuri abanza n’icy’ayisumbuye hadakoreshejwe murandasi. Inafasha nanone mu kubona imfashanyigisho mu buryo bwa elegitoroniki bityo abana cyangwa abarimu ntibavunwe no kugendana ibitabo bibavuna cyangwa binangirika. Ni n’uburyo bwo kugabanya ikoreshwa ry’impapuro nyinshi.  

SomaBox izagirira akamaro cyane ikigo Izere Mubyeyi; kugeza ubu gifite abana biga mu cyiciro cy’incuke, mu burezi budaheza ndetse n’abiga mu burezi bwihariye.

Mbere yo gushyikirizwa iki gikoresho, imiryango yombi yabanje gusinyana amasezerano y’ubwumvikane (Memorandum of Understanding), yasinywe na Bwana SEMAFARA Joseph uhagarariye Soma Foundation Rwanda na Madamu MUKASHYAKA Agnes uhagariye Izere Mubyeyi. Ni amasezerano agamije imikoreshereze myiza ya Soma Box mu gufasha abana biga muri Izere Mubyeyi kubona uburezi bufite ireme.